Yamuritse inkweto yihinduranya
Ndayiramya Alain de Dieu yiga mu kigo cy'amashuri cya GS Kinteko giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara mu mwaka wa 6 w'isahami rya Math-Chimie-Economie. Yakoze inkweto yihinduranya, wambara bitewe n'uko ubishatse ccyangwa ibihe by'imvura, izuba n'ubushyuhe bimeze. Ishobora kwambarwa nk'inkweto isanzwe, sandale cyangwa kamambiri.
Iyi nkweto yihinduranya yayimuritse kuri uyu wa 10/03/2025 mu marushanwa yahuje abanyeshuri baturutse mu bigo by'amashuri 27 mu guhanga imishinga ibyara inyungu kandi ishingiye ku bumenyi biga mu masomo atandukanye. Yabaye uwa mbere, ahabwa certificate na 150,000Rf.
Uwashaka kumusura, yahamagara umuyobozi w'ikigo 0788674038 (Valentine).
Murakoze