Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko yakoreye umuganda mu Murenge wa Kansi
Nk'uko biteganyijwe mu mpera z'ukwezi, uyu munsi mu Karere hose habaye umuganda rusange.
Umuganda rusange w'ukwezi kwa Gicurasi 2025 ku rwego rw'Akarere wabereye mu Kagari k'Umunini mu Murenge wa Kansi, aho witabiriwe na Visi Perezida w'Inteko Ishinga amategeko umutwe w'Abadepite Beline Uwineza ari kumwe na Dep Jean Rene Niyorurema
Bafanyije n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, abakozi n'abaturage b'Akagari k'Umunini, baharura umuhanda uhuza Akagari k'Umunini n'Umurenge wa Kibilizi, banabumba amatafari yo kubakira abatishoboye bari bafite amazu adatunganye mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage - HSIs.
Mu butumwa yabahaye, yabasabye gukora cyane bagatera imbere, bakagira uruhare mu kwikemurira ibibazo. Yabakanguriye gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi bikazajya bibafasha kudasiragira ku nzego z'ubuyobozi no kubona igihe cyo kwikorera ibibateza imbere.
Murakoze