Uturere dusaga 7 twakoze urugendo shuri mu Karere ka Gisagara

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gashyantare 2022, Akarere ka Gisagara kakiriye inama y'umushinga Barame uterwa inkunga na Enabel ugamije guteza imbere ubuzima bw'umubyeyi n'umwana.

Inama yahuje abayobozi batandukanye muri Minisiteri y'ubuzima, RBC, Enabel, abaturutse mu Turere twa: Umugi wa Kigali, Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Gisagara n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, baje kureba ibyagezweho n’Akarere ka Gisagara ku bfatanye n’uwo mushinga.

▪️Iyi nama ni rwo rwego rukuru rufatirwamo iibyemezo muri uyu mushinga. VM AFSO amaze kwakira abashyitsi, inama yayobowe na PS MINISANTE. Inama itaha izabera mu Karere Karongi.

▪️Nyuma y'inama, basuye ibikorwa by'umushinga BARAME mu bitaro bya Kibilizi, bashimira cyane ibyagezweho ku bufatanye n’uwo mushinga muri ibyo bitaro, birimo inyubako nini ikorerwamo ibijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mbere na nyuma yo kubyara.

Ababyeyi benshi batanze ubuhamya bw’ibyo bishimira kuva batangira guhabwa serivisi muri iyo nyubako ngari kandi irimo ibikoresho bigezweho, bikaba byaragabanyije ku buryo bufatika impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.