Urwego rw'umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya akarengane mu Karere ka Gisagara
Mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ruswa n'akarengane, kuva kuwa mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda y’icyumweru (23-26/02/2026) yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Gisagara.
Itsinda ryari riyobowe n'Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Yankurije Odette. Nyuma yo kwakirwa na Komite Nyobozi, baganiriye n'abaturage b'Umurenge wa Ndora ku kibuga cy'Umurenge. Umuvunyi mukuru wungirije yibukije abaturage ruswa icyo ari cyo, ububi bwayo n'ibihano bihabwa uwamwe n'icyaha cyo kwaka cg gutanga ruswa.
Yakanguriye abaturage gukemura ibibazo biciye mu bwumvikane no mu baturanyi cg ubuyobozi bubegereye aho gusiragira mu nkiko. Yabibukije ibyiza byabyo n'ingaruka zo kwirukira mu nkiko.
Afatanyije n'Umuyobozi w'Akarere bakiriye kandi bakemura ibibazo bagejweho. Icyamushimishije cyane n'uko byagaragaye ko ibibazo ari bike cyane, kandi n'icyabajijwe inzego z'ibanze zikagaragaza uburyo cyakemuwe n'icyagikozweho.


Kuri uyu wa 27/02/2026, Nyuma yo kuzenguruka Imirenge yose mu rwego rw'ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane, bakira kandi bakemura ibibazo by'abaturage, uyu munsi, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagiranye inama n'abayobozi ku rwego rw'Akarere, abagaragariza ishusho rusange y'ibyo babonye n'ibyakwitabwaho mu gukemura ibibazo by'abaturage.
Ni inama yahuje Team y'urwego rw'umuvunyi iyobowe n'umuvunyi mukuru, Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'Umutekano ku rwego rw'Akarere, abayobozi b'amashami y'imirimo ku Karere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.
#UmuvunyiIwacu #UmuturageKuIsonga

