Urubyiruko rusaga 1000 rwo mu Ntara y'Amajyepfo rwahuriye ku Gisagara mu biganiro bya "Rubyiruko Menya Amateka Yawe"
Kuri uyu wa 01 Werurwe 2025, mu nzu mpuzabikino (Gymnase) y'Akarere ka Gisagara habereye ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka y'u Rwanda, by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bifite insanganyamatsiko "Rubyiruko Menya Amateka Yawe". Hahuriye Urubyiruko rusaga 1000 ruvuye mu Turere 6 tw'Intara y'Amajyepfo.
Ni igikorwa cyateguweku bufatanye bwa MINUBUMWE na MoYA, kikaba cyitabiriwe na Minisitiri wa MINUBUMWE Jean Damascene Bizimana, ari nawe wari umushyitsi mukuru. Cyitabiriwe kandi na:
- Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo
- Abayobozi b'Uturere tw'Intara
- Abayobozi b'inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere
- Abayobozi batandukanye bavuye muri MINUBUMWE na Minisiteri y'Urubyiruko n'ahandi
- Urubyiruko rwaturutse mu Turere tw'Intara: Gisagara, Huye, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruhango.
Minisitiri yasobanuriye neza urubyiruko amateka y'igihugu cyacu mbere y'ubukoroni, mu gihe na nyuma y'ubukoroni, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Leta y'Ubumwe bw'abanyarwanda. Yagaragaje ko amateka ari nk'Umwuka twese duhumeka!
Minisitiri yasabye abitabiriye, by'umwihariko urubyiruko, kumenya amateka nyayo y'u Rwanda kuko ari isano muzi y'abanyarwanda, bakirinda ababeshya cg abayagoreka ku bw'inyungu runaka bakoresheje imbuga nkoranyambaga n'ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.
#MenyaAmatekaYawe