Umushinga wa KUNGAHARA wamurikiye ubuyobozi aho ugeze mu bikorwa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nzeri 29025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yayoboye inama nyunguranabitekerezo irebera hamwe imigendekere y'umushinga KUNGAHARA uterwa inkunga na EU ugashyirwa mu bikorwa na TEAFUND, CONCERN, ACTION AID RWANDA, AMU, ARDI, ASS.TUBIBE AMAHORO na Syndicat INGABO hagamijwe kwihutisha ibikorwa byawo.

Muri iyi nama harebewe hamwe ibyo kwishimira, gusangira ubunararibonye ndetse no gushakira hamwe ibisubizo ku mbogamizi zigaragara mu mushinga. Banaganiriye ku buryo bwo gutoranya abagenerwabikorwa kandi bagafashwa kwivana mu bukene (Graduation strategy).

Nyuma y'inama bagiye gusura ibikorwa by'uwo mushinga mu Murenge wa Gikonko, bikaba biteganyijwe ko ejo kuwa gatanu bazasura ibikorwa byo mu Mirenge ya Gishubi na Save.