UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINALOC YASUYE GISAGARA

Kuri iki gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 10 Gashyantare 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Madamu Assumpta Ingabire ari kumwe na DG LODA, Umuyobozi wungirije wa SPARK ku rwego rw'isi n'Umuyobozi wa Give Directly Project ku rwego rw'igihugu basuye Akarere ka Gisagara.
▪️Bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM ED, VM AFSO, abayobozi b'inzego z'umutekano, abayobozi b'Umurenge wa Kansi na bamwe mu bayobozi bahagarariye abaturage.
▪️Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge amaze kubaha ishusho y'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage ba Kansi, abaturage batanze ubuhamya bw'aho bageze, cyane cyane aho imishinga ya SPARK na Give Directly ihagereye.

▪️Umuyobozi w'Akarere yashimiye Minisitiri wasuye Akarere n'abo bari kumwe, by'umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku buryo bitaye cyane ku baturage by'umwihariko aba Gisagara kugira ngo batere imbere.
▪️Abayobozi ba SPARK na Give Directly bamaze kugaragaza ibikorwa bakorera muri uyu murenge n'Akarere muri rusange, Minister yashimye iterambere rigaragara mu buryo bwihuse mu Karere ka Gisagara, agira ati: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arashaka ko nta munyarwanda ugomba kubaho nabi. Mufatire ku nkunga mwabonye, mwiteze imbere kandi mwifashishe uburyo bwose Leta yabateganyirije harimo VUP Financial Services, SACCO Loans, mukomeze mwiteze imbere.
▪️Bakomeje basura abaturage mu ngo zabo mu Kagari k'Akaboti mu Mudugudu w'Akayenzi mu Murenge wa Kansi n'abo mu Kagari ka Duwani mu Murenge wa Kibilzi bareba aho abaturage bageze biteza imbere by'ukuri. Abaturage babahaye ubuhamya by'aho bageze biteza imbere, bataha bishimira impinduka nziza zigaragara mu baturage mu rwego rw’iterambere n’imibereho myiza.


