Umunsi w'umugore wo mu cyaro waranzwe no kugabira ba Mutima w'urugo
Kimwe n'ahandi mu Rwanda, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, mu Mirenge yose mu Karere ka Gisagara twizihije umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umugore ni uw'agaciro". Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Musha, aho witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga.
Uyu munsi mukuru muri rusange waranzwe no kugabira ba Mutima w'urugo, kuko inka 42 zahawe abagore. Muri rusange umunsi mukuru waranzwe na:
- Abagore bamuritse bimwe mu byo bagezeho bishimira
- Kugaburira abana indyo yuzuye no kubaha amata
- Imiryango 42 y'abagore yorojwe Inka
- Hatanzwe amabati 106 yahawe abagore
- Gaz 5 zo gutekaho
- Igare ryahawe umuryango w'intangarugero
- N'ibindi bihembo binyuranye, harimo n'abahawe igishoro cyo kwihangira imirimo.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abitabiriye, by'umwihariko abagore, gukora cyane bakiteza imbere, bagatinyuka gukorana n'amabanki. Yasabye imiryango kubana neza no gukumira amakimbirane yo mu miryango kuko ari inzitizi ku mutekano, imibereho myiza n'iterambere.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul yitabiriye umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro mu Murenge wa Kibilizi, naho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe yifatanyije n'abagore bo mu Murenge wa Muganza kwizihiza uwo munsi mukuru.
Muri rusange ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye:
- Komite Nyobozi y'Akarere
- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere n'Imirenge
- Intumwa ya MIGEPROF
- Abakozi n'abayobozi kuva ku Karere kugera ku Mudugududu
- Abafatanyabikorwa banyuranye
- Komite za CNF kuva ku Karere kugera ku Tugari
- Ba Mutima w'urugo muri rusange
Hose, kimwe no mu yindi Mirenge habereye ibikorwa byo kugabira inka imiryango ya ba Mutima w'urugo n'ibindi bikorwa binyuranye nk'uko byavuzwe haruguru.
Murakoze