Umunsi w'Intwari 2025 waranzwe no gutaha ibikorwa remezo biteza imbere abaturage

Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, kimwe n'ahandi mu gihugu, mu Karere ka Gisagara, mu Mirenge yose, twijihije umunsi mukuru w'Intwari. Ku rwego rw'Akarere wijihirijwe mu Murenge wa Mukindo, aho witabiriwe n'Itsinda ry'abadepite rimaze icyumweru mu Karere riyobowe na Hon. Dep. Solange Uwingabe ari kumwe na Hon. Dep. Umutesi Liliane, Hon. Dep. Icyitegetse Venuste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo Vedaste Nshimiyimana, Umuyobozo mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, abayobozi b'inzego z'umutekano n'abamdi bashyitsi batandundanye n'abaturage benshi cyane.

Muri ibi birori habayemo igikorwa cyo kumurikira abaturage isoko rya kijyambere ry'Agatunda bubakiwe rifite agaciro ka 333,051,400Rwf  n'ivuriro riciriritse rya Gitega Health Post byuzuye muri uwo Murenge. Habaye kandi igikorwa cyo kugabirana inka muri gahunda y'inka ku muryango, hakaba hatanzwe inka 4 zorojwe imiryango 4.

No ku zindi sites hose, ibirori byaranzwe n'ibyishimo, kumurika ibyagezweho abaturage bishimira, kugabirana inka, ...
Umunsi mukuru wagenze neza.