Umunsi wa mbere w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano 2026

Uyu munsi tariki ya 05 Gashyantare 2026 hatangiye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano y'iminsi 2 (05-06 Gashyantare 2026). Mu Karere ka Gisagara twakiriye iyo nama  (as a remote site), uko yaberaga i Kigali ni ko yanaberaga ku Gisagara. Abaturage baturutse mu Mirenge yose bagize umugisha wo kuganira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bamushimira ibyo yabagejejeho, bamugezaho ibyifuzo ku itarambere ry'ejo hazaza.

Ku Karere inama yitabiriwe n'abaturage 560 bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose. Abataje ku Karere bayikurikiraga kuri telefoni zabo. Abaturage ba Gisagara bishimiye cyane kuganira na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika.

Inama izakomeza ejo kuwa gatanu tariki ya 06/02/2026.