Umunsi mukuru wo Kwibohora29 ku rwego rw'Akarere wabereye i Mamba

Kimwe n'ahandi mu gihugu cyose, mu Karere ka Gisagara twijihije Umunsi wo #Kwibohora2023. Ku rwego rw'Akarere wijihirijwe mu Murenge wa Mamba, Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere.

Ibirori byabimburiwe no gutaha amazu yubakiwe abatishoboye, igikorwa kibera aho i Mamba kiyoborwa n'umuyobozi w'Akarere, ahatashywe amazu 8 yatujwemo imiryango 16. Muri rusange mu Karere hatashywe amazu 25 yatujwemo imiryango 50.

VM AFSO yafunguye ku mugaragaro Dinning Hall yuzuye ku ishuri rya ES Gikonko, yubatswe kugira ngo abanyeshuri babone aho barira hagutse kuko aho bariraga hari hato cyane, bigatuma amasaha yo kwiga aba make kuko baryaga mu byiciro.

Mu Mirenge yose umunsi waranzwe no kwishimira ibyagezweho mu mwaka 2022-2023, hatahwa ibikorwa binyuranye by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Murakoze