Umugi wa Gisagara ukomeje gutera imbere no gukurura abashoramari

Akarere ka Gisagara ka Gisagara gafite icyicaro mu Murege wa Ndora, mu Tugari twa Gisagara na Cyamukuza, ahahoze ibiro bya superefegitura Gisagara. Kuva aho kaboneye umuhanda wa kaburimbo karimo kwihuta mu iterambere no gukurura abashoramari.
Akarere ka Gisagara ni akarere k’icyaro. Iyo urebye urugendo rw’iterambere karimo, biragaragara ko gaturuka kure kandi gafite urugendo runini. Ariko iyo urebye ibyo kagenda kageraho, ni Akarere gafite umuvuduko wihuta cyane.
Twibukiranye gato: muri 2006 ingo 10 gusa ari zo zari zifite amashanyarazi, nazo ari iz’abihaye Imana I Save n’uruganda rw’umuceri rwa Gikonko. Nta mazi meza yahabaga, nta n’imihanda myiza yahabaga. Ni ko Karere k’u Rwanda kari gafite inzu za nyakatsi nyinshi kandi nta muhanda wa kaburimbo wahabaga, habe no kuwukabakabaho.
Nyuma y’ivugurura ry’ubutegetsi n’imitegekere igamije kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage mu mwaka wa 2006, icyerekezo gishya n’impinduka byaratangiye. Icyicaro cyashyizwe I Ndora, mu nyubako y’ahakoreraga ibiro bya superefegitura Gisagara. None ubu Imirenge yose, Utugari twose turimo amashanyarazi aho Akarere kageze kuri 70%, amazi meza yageze henshi kuko 80,4% bafite amazi meza kandi ubu Gisagara iri mu Turere dufite imihanda myiza y’igitaka.
N’ubwo iterambere ryagaragaraga hiirya no hino mu Mirenge kandi n’impinduka zikomeye zigaragara ku baturage, n’imyumvire yarahindutse, ariko kugeza 2018 hari hakiri ikibazo gikomeye. Nta bashoramari bemeraga gushora imari mu Karere kubera ivumbi ahantu hose ryasimburanaga n’icyondo.
Kuva 2019 impinduka zikomeye zaragaraye. Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga abaturage b’Akarere ka Gisagara i Muganza mu kwezi kwa Nyakanga 2017, yabemereye umuhanda wa Kaburimbo, nyuma y’amezi 4 uhita utangira kubakwa ku buryo mu mwaka wa 2018 wari wuzuye. Kuva mu mwaka wa 2029, impinduka mu mugi wa Gisagara zahise zigaragara: abashoramari baje ari benshi, impinduka mu miturire irigaragaza mu bahatuye n’abaturuka ahandi.
Umugi wakaswemo imihanda, ibibanza bishyirwa ku isoko, maze abashoramari n’abimukira bariyongera. Ubu umugi wa Gisagara uratera imbere bishimishije cyane kandi byihuse, ku buryo ubu umugi wa Gisagara usigaye ari nyabagendwa: Amahoteri arahari andi arimo kubakwa ku bwinshi, abaturage bahinduye imiturire, ku buryo umugi urimo gutera imbere cyane. Inzu mpuzamikino y’Akarere (Gymnase) Yakira imikino ku rwego rw’igihugu kenshi, ibirori bikomeye ku rwego rw’igihugu birahasimburana, ishoramari mu bikorera rikiyongera.
Abifuza ibibanza byo guturamo cyangwa gukoreramo ubucuruzi ntibashidikanye kuko uhageze wese aratangara, agashima imiyoborere myiza na Nyakubahwa perezida wa Repubulika.
Nawe ngwino kuko gushora imari muri Gisagara ni ukwiteganyiriza kuko bigusaba amafaranga make kandi icyerekezo ni kinini cyane. Banguka nawe ufate ikibanza kuri make kuko uko umugi waguka n’ibikorwa bikiyongera ni ko bizamura igiciro.