Umuganda rusange witabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rose Mary MBABAZI

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 kimwe n'ahandi mu Gihugu, mu Mirenge yose igize Akarere ka Gisagara hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2023.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Mugombwa, Akagari ka Mugombwa mu Mudugudu wa Bishya. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Madamu Rose Mary MBABAZI ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere RUTABURINGOGA Jerome n'abayobozi b'inzego z'Umitekano.
Uyu muganda kandi witabiriwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko na Sena bari mu Ihuriro riharanira imibereho myiza y'abaturage n'iterambere RPRPD. Bifatanyije n'abaturage mu rwego rwo:
- Gutangiza ibikorwa by'isabukuru y'imyaka 20 rimaze rishinzwe
- Kuganira n'abitabiriye umuganda ku ruhare rw'abagabo muri gahunda zitandukanye za Leta, cyane cyane ku kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Hon. Senateur DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre ari kumwe na Vice mayor ushinzwe ubukungu HABINEZA Jean Paul bafatanyije umuganda n'abaturage mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Runyinya.
Hon. Depite MBAKESHIMANA Chantal ari kumwe na VM AFSO Dusabe Denise bafatanyije n'abaturage mu Murenge wa Save, Akagari ka Shyanda.
Abagize Komisiyo y'Imiyoborere myiza mu Nama Njyanama y'Akarere nabo bafatanyije umuganda n'abaturage bo mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Ramba mu Midugudu ya Nyiramageni, Gatare na Rusave, ndetse Bamwe mu bakozi b'Akarere bafatanyije n'abaturage mu yindi Mirenge.
Mu Mirenge yose ibikorwa byakozwe ku bufatanye bw'ubuyobozi, abashyitsi, inzego z'umutekano n'abaturage bitabiriye ari benshi.



