Ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'Igihugu RDF bwahuguye abagore b'abasirikare ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina GBV

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025 Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yakiriye itsinda ryaturutse mu Buyobozi bukuru bw'Ingabo z'Igihugu RDF riyobowe na Colonel Seraphine Nyirasafari baje gutanga amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu Karerere yahuje abagore 133 bashakanye n'abasirikare. Aya amahugurwa yabereye mu Turere twa Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyaruguru, Nyamagabe, akaba yashorejwe Gisagara n'Umuyobozi w'Akarere.

Mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi w'Akarere yabasabye gukora imishinga ibyara inyungu, gutinyuka gukorana n'ibigo by'imari, bagakora cyane bagatera imbere kuko n'umugore arashoboye. Yabasabye by'umwihariko kubayaza umusaruro amahirwe gahunda zinyuranye Leta yashyizeho ziteza abagore imbere, kandi Akarere nako kiteguye kubashyigikira mu rugendo rw'iterambere. 


Gisagara- Twiyemeje kuba urugero rw'ibishoboka.