Tumenye icyanya cy’inganda cya Gisagara

kuko amabwiriza ya Leta y’u Rwanda abiteganya, buri Karere kagomba kugira icyanya cy’inganda kiri ahantu hamwe. Mu Karere ka Gisagara, icyo cyanya cyangwa Agasozi k’inganda gaherereye mu Murenge wa Kibilizi mu kagari ka Muyira mu Mudugudu w’Akayohani, ku muhanda uhuza Gisagara na Huye. Ni nko muri 2 km n’umugi wa Huye.

Ako gasozi gateye ku buryo iyo uva Huye werekeza Gisagara uba ukitegeye neza. Kamaze kubakwaho inganda inganda 6: Uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki mo urwagwa ari narwo rwabanje, urutunganya umutoba w’ibitoki rukanakora Gin, uruganda rw’inyama, uruganda rukora Amballages, uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori mo akawunga n’uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri. Kandi hafi ya zose zishingiye ku gutunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

Uretse uruganda rw’inyama rugitegereje ibyangombwa ngo rutangire gukora, izindi nganda zose zirakora kandi zifasha abaturage cyane kuko babona isoko ry’umusaruro n’akazi.

Kuri izi nganda hiyongeraho uruganda rw'umuceri rwa Gikonko ruri mu Murene wa Gikonko ruzwi cyane ku muceri mwiza n'uruganda rutunganya nyiramugengeri mo amashanyarazi ruzwi nka Hakan Peat Power Plant rwubate mu Murenge wa Mamba. Hari n'izindi nganda ziciriritse mu Mirenge zikusanya kandi zigatunganya umusaruro w'ubuhinzi, cyane cyane ibigori n'ibitoki.

Nuza Gisagara, ntuzatahe utahanyuze, kuko kuzisura ni ubuntu. Kukuzimana by oni umuco wa Gisagara.