RIB mu bukangurambaga bwo Kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango

Mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rurakora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango mu Karere ka Gisagara.

Iki gikorwa bagitangiye kuwa 13 Nzeri 2021 mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Gakoma, bageza ku baturage ibiganiro bitandukanye ariko hibandwa cyane ku ngingo yo gusambanya abana, banerekana ingingo z'amategeko zihana abantu bakorera abana icyo cyaha. Banabaganirije ku ngingo yo guha abaturage nziza kandi inoze.

Igikorwa cyitabiriwe n’Intumwa ya RIB ku rwego rw'igihugu ari kumwe n'umuyobozi wa RIB ku rwego rw'Intara n'uwo ku rwego rw'Akarere na MAJ ku rwego rw'Akarere.  

Insanganyamatsiko: Kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 ubukangurambaga bwakomereje mu Murenge wa Mukindo, Aakagari ka Gitega, Umudugudu w’Agatunda. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni we wayoboye icyo gikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango ku bufatanye na RIB.

▪ Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi wa RIB ku rwego rw'Intara, Umukozi wa RIB ku Rwego rw'Igihugu ukora mu ishami ryo gukumira ihohoterwa, Umuyobozi wa RIB ku Rwego rw'Akarere , Es Mukindo, Inzego z'Umutekano zikorera mu Murenge wa Mukindo, abakozi b'Akarere (DHSO na Gender Promotion Officer) n'abaturage bo muri uyu Murenge.

▪ Abitabiriye basobanuriwe ihohoterwa rikorerwa mu muryango n'ihihoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Bakanguriwe ko igihe cyose hagize uhuye n'ihohoterwa ko yakwitabaza urwego rwa RIB rumwegereye rukamurenganura hakurikijwe icyo amategeko ateganya.

Banasobanuriwe icyo amategeko ateganya k'uwakoze ihohotera n'ingaruka zabyo ku muryango n'igihugu muri rusange.

Abaturage basabye ko bakwegerezwa urwego rwa RIB mu Murenge wa Mukindo, umuyobozi wa RIB ku rwego rw'Intara abizeza ko bitarenze ukwezi hari abakozi babiri bazahabwa Akarere ka Gisagara umwe akajya Mukindo undi i Mamba.

▪ Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturagge afatanyije na RIB, inzego z’umutekano n'inzego z'ibanze ibibazo byarakemutse ibindi bihabwa umurongo.