Perezida wa Sena yitabiriye umuhango wo Kwibuka28 wabereye mu Murenge wa Save

Kuwa mbere tariki ya 25 Mata 2022, Mu Murenge wa Save habereye igikorwa cyo Kwibuka28 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura mu cyubahiro imibiri 4 yimuwe y'inzirakarengane zishwe muri jenoside, uyu muhango witabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin.

▪️ Muri uyu muhango hari kandi Hon Depite Mbakeshimana Chantal, Umuyobozi w'Akarere, VM AFSO Huye, VM AFSO Gisagara, Perezida wa Ibuka munKarere n'abandi bashyitsi mu nzego zitandukanye, baje kwifatanya n'abaturage ba Save Kwibuka28 jenoside yakorewe abatutsi.
▪️Mu ijambo ry'Umuyobozi w'Akarere, ashingiye ku mateka mabi yaranze abayobozi bavukaga Gisagara mbere no mu 1994 yagaragaje uburyo bahembereye amacakubiri yabibwe n'abazungu kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yashoje asaba abantu bose cyane cyane abakiri bato kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'abahembera amacakubiri bahakana cg bapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
▪️Amaze kwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Sena yagize ati:
"Jenoside si impanuka, yarateguwe ishyirwa mu bikorwa, ishoboka kubera umurongo w'urwango ubuyobozi bwategetse abaturage.
Abakoze jenoside ni abanyarwanda, abayikorewe ni abanyarwanda, kdi ntaho twakwimurira u Rwanda. Icyiza ni uko yahagaritswe n'abanyarwanda.
"Gutanga imbabazi, ukaziha abakwiciye bakarimbura abawe kandi batanazigusabye, ni ubutwari budasanzwe, bushoborwa na bake".
Yasabye abatuge kwirinda abigisha ingengabitekerezo ya jenoside bapfobya cg bahakana jenoside yakorewe abatutsi, bavuga ko habaye jenoside 2, bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Umuhango washojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 4 yimuwe aho yari yarashyinguwe mbere.
Twakwibutsa ko urwibutso rwa Save rushyinguyemo imibiri 3,334 hiyongeraho iyo 4.









