Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yasuye Akarere ka Gisagara

Nyakubahwa Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin aherekejwe na Guverneri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Ntara basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage basenyewe n'ibiza byatewe n'imvura mu Murenge wa Save.

Nyuma y’uko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save haguye imvura mbi ivanzemo umuyaga, inkuba n’urubura kuwa kane 20 Mutarama 2022, hagapfa umuntu mu Kagari ka Zivu akubiswe n’inkuba, amazu menshi agasenyuka andi akangirika cyane, ibihingwa binyuranye mu mirima bikangirika bikabije, byatumye kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 mutarama 2022 Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin asura Akarere ka Gisagara guhumuriza abo baturage no kubafata mu mugongo.

Perezida wa Sena ubwe avuka muri aka Karere mu Murenge wa Save wahuye n’ibyo byago.

Hifashishijwe uburyo bwa Power Point Presentation, Umuyobozi w’Akarere Rutaburingoga Jerome yabanje kumugaragariza bimwe mu bikorwa bigari by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage byagezweho, maze asuramo bimwe.

▪️ Basuye:

- Inzu mpuzamikino y'Akarere (Gymnase) ikinirwamo imikino 7, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2,000.

- Gisagara Guest House iri ku rwego rushimishije rwo kwakira abantu, ifite: restaurent, bar, ibyumba by'amacumbi 28 byiza, ibyumba by'inama 2, piscine, ...

- Isoko rya kijyambere rya Gisagara, aho yaganiriye n'abaturage bakamutangariza ko bafite umusaruro mwiza kandi ishoramari rikaba ryaragutse kubera umuhanda wa kaburimbo n'amatara ku mihanda

Yaboneyeho areba iterambere ririmo kwihuta ry'umugi wa Gisagara.

- Urwibutso rw'Akarere rwubatse i Kabuye mu Murenge wa Ndora, anashyiraho ururabo, anunamira abahashyinguye.

▪️Basuye kandi agasozi k'inganda, basura:

- Uruganda rutunganya umusaruro w'ibitoki mo urwagwa

- Uruganda rutunganya umusaruro w'ibitoki mo umutobe n'urwa Gin

- Uruganda rw'inyama

- Uruganda rutunganya umusaruro w'ibigori mo akaunga

▪️ Bakomeje bajya gusura abaturage basenyewe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi mu Murenge wa Save. Perezida wa Senat yashyikirije Umuyobozi w'Akarere inkunga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yageneye abaturage abaturage bahuye n'ibiza ku giti cye, abaha ubutumwa yatumye bubahumuriza kandi bubakomeza, ko abafite ku mutima, abizeza ko Guverinoma irimo gukora ibishoboka byose ngo batabarwe.

Perezida wa Sena nawe ubwe yatanze inkunga yo gushyigikira abaturage.

Basuye bamwe mu baturage basenyewe n'ibiza, bareba uburyo imyaka mu mirima yangiritse cyane kubera imvura nyinshi ivanze n'urubura yaguye kuwa 20/01/2022.

Hose bahumurije abaturage, basaba ababacumbikiye kubihanganira, ko bitarenze ibyumweru 2 bazaba bamaze kujya mu mazu yabo.

▪️Basuye ikigo cy'amashuri abanza cya Shyanda, aho naho igikoni batekeramo abanyeshuri kikaba cyari cyarasenyutse, ariko kikaba kimaze gusanwa. Icyo kigo akaba ari cyo Perezida wa Sena yizemo amashuri abanza.

▪️Abaturage bashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Sena y’u Rwanda na Guverinoma n'ubuyobozi bwose bw’igihugu muri rusange.

Murakoze