Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyikirije abaturage ba Gisagara basenyewe n’imvura inkunga yo kubagoboka

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yoherereje abaturage ba Gisagara mu Murenge wa Save inkunga mu rwego rwo kubatabara kubera amazu yabo n'imyaka byasenywe n'ibiza by'imvura nyinshi ivanze n'urubura.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022, Nyakubahwa Perezida wa Senat Iyamuremye Augustin aherekejwe na Guverneri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Ntara basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage basenyewe n'ibiza byatewe n'imvura mu Murenge wa Save.

Kubera urukundo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunda abanyarwanda, muri urwo ruzinduko, baje bazaniye abaturage ba Gisagara inkunga ye bwite ingana na miriyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda agenewe abasenyewe amazu n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’urubura mu Murenge wa Save iheruka kugwa kuwa kane 20 Mutarama 2022.

Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, ubwo yasuraga abasenyewe mu rwego rwo kubahumuriza no kubakomeza yagize ati: “Nabwiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko nifuza kujya Gisagara, arambwira ngo ‘Gisagara ni ahantu nkunda, uzabandamukirize. Ngiye kuguha amafaranga ubanshyirire, miriyoni 10 yanjye ku giti cyanjye. Kandi tuzanabafasha nka Leta, ariko iyi nkunga yihutirwa uyibanshyirire’. Nanjye kandi nongeyeho agakeregeshwa kanjye ka miriyoni 2”.

Iyo nkunga ni ubutabazi bwihuse aba bayobozi bahaye abaturage, kandi amafaranga bayohereje mu ntoki kugira ngo hatagira impamvu zituma atinda. Perezida wa Sena yijeje abaturage ko Leta igiye kubashakira ubutabazi bidatinze kugira ngo babone aho baba ndetse n’ibikoresho by’ibanze.

Yasabye abaturanyi bacumbikiye bagenzi babo kubihanganira mu gihe kitarambiranye ko biza kuba byakemutse.

Abaturage barishimye cyane, bashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse na Perezida wa Sena watumwe agatumika, bamusaba kubashimirira Umuyobozi bakunda cyane, bati: "Natwe ntituzagutererana mu rugendo rugana ku iterambere utwifuriza iteka".

Abashyitsi basuye abaturage basenyewe n’imvura mu Kagari ka Zivu n’aka Shyanda, basura n’ikigo cy’amashuri abanza cya Shyanda, nacyo igikoni bakoresha batekera abana ibiryo kikaba cyarasenyutse.

Twabamenyesha ko iyo mvura yaguye kuwa kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ikaba yarangije byinshi: Mu Kagari ka Zivu yishe umuntu akubiswe n’inkuba, amazu 52 mu Murenge yarasenyutse n’ibihingwa binyuranze mu mirima byarangiritse cyane.

Dusigasire ubuyobozi bwiza bushingiye ku baturage