Ntabwo tuzihanganira abajura biba inka z'abaturage bacu

Abaturage bacu babona inka byabagoye, Akarere kiyemeje gahunda y'inka kuri buri muturage, ntabwo tuzihanganira abajura biba inka z'abaturage bacu rero.

Ibi ni ibyatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga mu nteko y'abaturage yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Kanama 2025 mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza.

Nk'uko biteganyijwe, ku gicamunsi cya buri wa kabiri w'icyumweru, mu Tugari twose haba inteko z'abaturage mu rwego rwo kubegera, kubakemurira ibibazo no kuganira kuri gahunda zinyuranye z'iterambere ryabo. Abayobozi ku rwego rw'Akarere n'Imirenge ku bufatanye n'inzego z'umutekano bajya mu Tugari gukemura ibibazo by'abaturage.

Ubwo Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere bitabiraga inteko y'abaturage mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza, mu kiganiro ku mutekano w'abantu n'ibyabo, bijeje abaturage ko nta wuzibwa inka ngo iburirwe irengero. Yihanganire uwatekereza kwiba inka y'umuturage ko inka zishinganywe, uwafatwa ko yahanwa by'intangarugero. Yasabye abaturage gukora amarondo, bagahana amakuru ku gihe, hagira utaka bose bagahagurukira rimwe bagafatanya gutabara. Inka niburirwa irengero, bazajya bisuganya nk'Akagari, hagurwe indi isubizwe uwayibwe, abibutsa ihame rya : "Menya nkumenye, ubure nkubazwe".

Yabibukije ko inka ari ikimenyetso cy'ubukire n'imibereho myiza ku muturage kuko itanga ifumbire bakeza, amata kandi ikaba ituma na nyirayo ashobora kubona amafaranga menshi icyarimwe. Yabahaye amakuru y'umuturage wo mu Murenge wa Kansi wagurishije inka ye bakamuha miriyoni 4. Ibyo bigaragaza ko inka ari ubukire. Nta muturage rero uzagoka ashaka icyamuteza imbere ngo umuntu aze uko yishakiye amuvutse iterambere yari agezeho.