Nta mwana ugomba gusigara atagiye ku ishuri

“Nta Mwana ugomba gusigara mu rugo atajyanywe ku ishuri”. Uyu ni umwanzuro wavuye mu nama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo gusubiza abana mu ishuri “Zero Out Of School Project” yahuje ubuyobozi bw'Akarere, abakozi ba Save The Children Rwanda mu mushinga Zero Out Of School Project, Umuyobozi w'urugaga rw'abafatanyabikorwa b'Akarere -JADF, inzego z'umutekano, uburezi n'ibyiciro bihagarariye abaturage kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 mu cyumba cy'inama cy'Akarere.

Inama  yateguwe ku bufatanye bw'Akarere na Save The Chuldren Rwanda, iyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. Iyi nama yitabiriwe kandi n'umukozi w'Intara y'Amajyepfo ushinzwe guhuza ibikorwa by'uburezi. 

Inama yasuzumye ibyavuye mu bushakashatsi Save the Children yakoze ku mpamvu zituma umwana ata ishuri n'ibikorwa umushinga Zero Out Of School uteganya, inama isozwa n'umwanzuro uhuriweho ko nta mwana n'umwe ugeze igihe cyo kwiga ugomba gusigara atagiye ku ishuri kandi n'abaritaye ko bagomba kugarurwa mu ishuri, abarengeje igihe bagashakirwa uburyo bwo kwiga imyuga.

UmwanaWeseYige