Mu Murenge wa Ndora hatangirijwe igihembwe cy'ihinga A2024 ku rwego rw'Akarere

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2023, mu Karere ka Gisagara hatangijwe igihembwe cy'ihinga A2024. Igikorwa cyabereye mu gishanga cya Kibugazi giherereye mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora, gihingwaho ibigori kuri Ha 60, kiyoborwa n,Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza ari kumwe n'Ubuyobozi wa RAB Station Rubona Kagwa Evarde, abahagarariye inzego z'umutekano, abayobozi b'Umurenge n'Akagari.
Hatewe 1Ha, igikorwa cy'ubuhinzi kirakomeje.
Vice Mayor, nyuma yo gushimira abahinzi umurimo ukomeye bakora kandi utunze igihugu, yabasabye gukora cyane, bagakoresha inyongeramusaruro kugira ngo bongere umusaruro kugira ngo batere imbere n'igihugu gitere imbere. Tugomba kongera ibisarurwa ku buso buto dufite kuko abantu bariyongera ariko ubutaka ntibwiyongera, kandi tugomba kubaho kandi tuakanatera imbere. bivuga ko tugomba guhindura imihingire.
Hirya no hino mu Mirenge abahinzi bitabiriye igihembwe cy'ihinga kandi imbuto n'ifumbire byarabegerejwe, agrodealers bakomeje gufasha abanhinzi kubibona byihuse ku buryo bwa nkunganire.
