Mu Mirenge ya Mamba, Gikonko na Musha habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
ri uyu wa 27/04/2026, mu Karere ka Gisagara habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mirenge ya Mamba, Gikonko na Musha. I Gikonko, hashyinguwe mu cyubahiro umubiri w'inzirakarengane wazize jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse.
Kuri site ya Mamba, Umushyitsi mukuru yari Hon. Dep. Amb. Hope Tumukunde Gasatura ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere, abayobozi batandukanye mu bice bitandukanye baje gufatanya n'abaturage ba Mamba mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kwiyungamo imbaraga, bagakora cyane bakiyubaka, bakiteza imbere, bagakora ahabo n'ah'abishwe, ntibazazime.

Hon Dep Amb. Hope Tumukunde Gasatura wari umushyitsi mukuru yibukije ko Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri munyarwanda wese! Yagize ati: "Ubu Abanyarwanda bahisemo ibintu 3 bikomeye: kuba umwe, kubazwa inshingano no kureba kure mu buryo bwagutse.
Yasabye abantu bose kwirinda ingangabitekerezo ya jenoside, by'umwihariko Urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga zikwirakwiza iyo ngengabitekerezo, kuko Ubumwe bw'abanyarwanda ni amahitamo yacu, ni bwo buzima bwacu.

Kuri Site ya Gikonko, umushyitsi mukuru yari VM ED ari kumwe n'UmunyamabanganNshingwabikorwa w'Akarere ka Nyamagabe, naho kuri site ya Musha umushyitsi mukuru yari Hon. Dep. Sarah Kayitesi ari kumwe VP w'Inama Njyanama y'Akarere Laurette Mushimimiyimana, warinuhagarariye Akarere, abayabozi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwifatanya n'abaturage ba Musha mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hose, Igikorwa cyo kwibuka cyashojwe no gushyira indabo ku mva. Mu rwibutso rwa Mamba haruhukiyemo imibiri igera kuri 30,205, mu rwibutso rwa Gikonko haruhukiyemo imibiri 27,616, naho mu rwibutso rwa Musha haruhukiyemo imibiri 2,623.
Twibuke Twiyubaka.



