Mu Mirenge ya Kansi, Kibilizi na Kigembe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 22/04/2024 mu Karere ka Gisagara habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura mu cyubahiro abishwe muri jenoside kuri sites 3:
- Urwibutso rw'Agahabwa: Imirenge ya Nyanza na Kigembe
- Urwibutso rwa Kansi mu Murenge wa Kansi
- Urwibutso rwa Kibilizi mu Murenge wa Kibilizi.

Urwibutso rwa Kansi rushyinguyemo imibiri 10,192, hiyongereyeho imibiri 31 yashyinguwe uyu munsi (10,223).
Urwibutso rw'Agahabwa ruruhukiyemo imibiri 28,059 n'umwe washyinguwe uyu munsi (28,060), naho mu rwibutso rwa Kibilizi hashyinguye imibiri 2,827 yiyongereyeho 7 yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi (2,834).

Ku rwibutso rw'Umurenge Kansi igikorwa cyitabiriwe na:
- Minister MINUBUMWE Dr Damascene Bizimana
- Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Innocent Uwimana
- VM ED Jean Paul
- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku Ntara n'Akarere (Army, Police, RIB)
- ES b'Imirenge ya Kansi na Mugombwa muri Gisagara na ES w'Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru.
- Abashyitsi n'abaturage benshi.

Ku rwibutso rwa Kibilizi igikorwa cyitabiriwe na:
- Depite Uwamariya Veneranda
- Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga
- VP w'Umuryango RPF inkotanyi ku rwego rw'igihugu
- VP wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu
- VP w'Inama Njyanama y'Akarere
- Inzego z,Umutekano
- ES b'Imirenge ya Kibilizi na Mamba
- Abashyitsi banyuranye n'baturage bo mu Murenge wa Kibilizi

Ku rwibutso rw'Agahabwa mu Murenge wa Kigembe, ahahuriye Imirenge ya Kigembe na Nyanza, igikorwa cyitabiriwe na:
- VM AFSO Denise Dusabe 
- Inzego z'umutekano
- ES b'Imirenge ya Kigembe, Nyanza na Gikonko
- Inzego za Ibuka mu Mirenge ya Nyanza  na Kigembe.
- Abashyitsi banyuranye
- Abaturage benshi bo muri iyo Mirenge

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kwihanganisha abarokotse jenoside no  gukomeza abarokotse.

Biciye mu mateka maremare yo ku rwego rwo hejuru, Minisitiri Dr Damascene Bizimana yasobanuriye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kansi uburyo Jenoside yateguwe n'abari abayobozi bakuru bafatiye ku rwango rwabibwe n'abakoroni.

Yasabye abitabiriye kutazakurikiza uwo muco mubi, ahubwo bakagendera mu nzira nziza izira ivangura twahisemo nk'abanyarwanda. Yasabye abitabiriye, by'umwihariko urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside aho yava n'aho yashingira hose.

Mu bundi butumwa  bwatanzwe n'abashyitsi bakuru bwagarutse ku gushimira abarokotse jenoside uruhare bagira mu kubaka u Rwanda n'ubumwe bw'abanyarwanda.

Kuri sites zose, igikorwa cyo kwibuka cyashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abishwe muri jenoside no gushyira indabo ku nzibutso.
Imibare y'imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 39: Kibilizi 7, Kansi 31, Agahabwa 1.

KWIBUKA TWIYUBAKA