Mu Karere ka Gisagara hatangijwe imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa - JADF Open Day ry'iminsi 3

Hagamijwe gukorera mu mucyo no kugaragariza abaturage ibibakorerwa, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, mu Karere ka Gisagara hatangijwe imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa JADF Open Day ry'iminsi 3: 12-14/08/2025, aho bagaragariza abaturage serivisi batanga.

Umuyobozi w'Akarere, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikabikorwa, yashimye cyane uburyo imurikabikorwa ryateguwe n'uburyo ryitabiriwe, asaba abafatanyabikorwa kujya iteka bagira udushya kandi hakabamo no kugurisha (business oriented). Yabasabye by'umwihariko kugira ubufatanye no kuba urugero rw'ibishoboka.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 96.