Mu gishanga cya Nyabuyogera hatashywe ibikorwa byo kuhira imyaka hakoreshejwe imirasire y'izuba
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ukuboza 2025, habaye igikorwa cyo gutaha ibikorwa byo kuhira imyaka kuri Hegitari 10 hifashishijwe uburyo bw'imirasire y'izuba byubakiwe abaturage ku bufatanye na n'umushinga JP RWEE mu gishanga cya Nyabuyogera giherereye mu Murenge wa Save.
Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza.
Ni igikorwa cyanejeje abahinzi cyane kuko muri icyo gishanga, n'ubwo mu gihembwe cya mbere cy'ihinga bahingamo ibigori, ariko hazwiho ubuhinzi bw'imboga ku kigero kiri hejuru, cyane cyane mu gihembwe cy'ihinga cya 3, kandi abahinzi bakaba babikoraga bifashishije uburyo bwa gakondo bwabo bwite, aho buhiraga bakoresheje amabasi cyangwa amashyi.
Bizeza ubuyobozi ko kuva babonye uburyo bugezweho bwo kuhira hifashishijwe imirasire y'izuba, umusaruro uziyongera cyane kuko bazuhira ubuso bunini kandi badakoresheje imbaraga nyinshi nka mbere, bityo bakiteza imbere.