Minisitiri w'ubuzima yasuye Akarere ka Gisagara

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, Minisitiri w'ubuzima Dr Sabin Nsanzimana ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi basuye Akarere ka Gisagara, bakirwa n'Umuyobozi w'Akarere, basura ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima n'ikigo nderabuzima cya Musha mu Murenge wa Musha, ibitaro by'Akarere bya Gakoma biherereye mu Murenge wa Mamba. Ku gicamunsi basuye ishuri ryigisha ubuvuzi muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda i Save n'ikigo nderabuzima cya Save.

Minisitiri yashimye cyane abaganga n'abakozi b'ibigo by'ubuzima uburyo bitanga kugira ngo basigasire ubuzima bw'abantu, by'umwihariko akazi gakomeye abajyanama b'ubuzima bakora. Yijeje kongera abakozi mu bigo by'ubuzima n'imbaraga mu guhashya malaria ikiri ikibazo muri aka Karere.

Ibyifuzo yagejweho byose, bimwe yabikemuye, ibindi abishinga abazabikurikirana bakamugezaho uko byakemutse, ibindi bizabikorerwa ubuvugizi.