Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana yasuye Akarere ka Gisagara
Mu rwego rwo kureba aho Intara y'Amajyepfo igeze mu kwihutisha Ibikorwa bikubiye mu cyerekezo cy'imyaka 5 iri imbere, n’Akarere ka Gisagara by'umwihariko, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kanama 2025 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yasuye Akarere ka Gisagara.
Aharekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi Marie Solange Kayisire, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere basuye uruganda rutunganya nyiramugengeri mo amashanyarazi rwubatse mu Murenge wa Mamba, baganira n'abaturage bagera kuri 823 bakora muri urwo ruganda. Banasuye Umudugudu w'icyitegererezo wa Ruhuha (Ruhuha IDP Modal Village) uri mu Kagari ka Gakoma muri uwo Murenge n'ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage bawutuye.
Uwo mudugudu utuwe n’imiryango 120 mu mazu 30 yubatse mu buryo bw’inzu 4 mu nzu 1 buzwi nka “4 in 0ne”.