Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yasuye Akarere ka Gisagara
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yasuye Akarere ka Gisagara, asura bimwe mu bikorwa by'iterambere biri mu Karere anaganira n'abagenerwabikorwa. Ni mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y'Amajyepfo, aho yasuye Nyaruguru, Huye na Gisagara.
Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwe mu Ntara y'Amajyepfo, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye ituragiro ry'amafi mu kigo cyororerwamo amafi cya Kivu Choice riherereye mu gishanga cya Rwabisemanyi, hagati y'Umurenge wa Kigembe muri Gisagara na Ngera muri Nyaruguru. Iki kigo gifasha kongera umusaruro w’amafi ku isoko ryo mu Rwanda ndetse umusaruro usagutse ukoherezwa mu mahanga.
Nyuma ya saa sita yasuye uruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri ruherereye mu Murenge wa Mamba, anagirana ibiganiro n'abaturage bahoze bahinga mu gishanga gicukurwamo nyiramugengeri bakaba barahawe akazi mu ruganda nk'indi nzira yo kubafasha gukomeza iterambere n'imibereho myiza.





