Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Christine Nkulikiyinka yagiranye yaasuye Akarere ka Gisagara

Kuri uyu wa 24 Mata 2026, Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Christine Nkulikiyinka yasuye Akarere ka Gisagara, agirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere, asura n'uruganda rw'amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri.

Mu rwego rwo kumenya neza Akarere ka Gisagara nk'Akarere abereye imboni, Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Christine Nkulikiyinka yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'ibyiciro bitandukanye by'abayobozi mu Karere ku iterambere n'imibereho myiza by'abaturage, ubuzima rusange bw'Akarere, ibibazo bihari n'uburyo byakemuka.

Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yamugaragarije ishusho rusange y'ubuzima bw'Akarere, iterambere n'imibereho myiza, icyerekezo kigari n'imishinga migari, amahirwe ari mu Karere, ndetse n'ibyifuzo byafasha abaturage kwihuta mu iterambere Akarere kifuza ko Minisitiri yakorera ubuvugizi.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kugira ngo Minisitiri yumve neza ubuzima bw'abaturage mu byiciro byose, Minisitiri yishimiye cyane intambwe yihuta Akarere ka Gisagara kateye n'aho kageze, atanga inama zinyuranye zo kunoza ibikorwa no gusigasira ibyagezweho, yizeza ko ibikeneye ubuvugizi azabukora aho bishoboka.

Nyuma y'ibiganiro, Minisitiri ari kumwe n'Umuyibozi w'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano, basuye uruganda rutunganya nyiramugengeri mo amashanyarazi, Hakan Peat Power Plant, rwubatse mu Murenge wa Mamba.

Murakoze