Minisitiri Dr Damascene Bizimana yasabye urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside aho yava n'aho yashingira hose
Kuri uyu wa 22/04/2024 mu Karere ka Gisagara habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura mu cyubahiro abishwe muri jenoside kuri sites 3:
- Urwibutso rw'Agahabwa: Imirenge ya Nyanza na Kigembe
- Urwibutso rwa Kansi mu Murenge wa Kansi
- Urwibutso rwa Kibilizi mu Murenge wa Kibilizi.
Urwibutso rwa Kansi rushyinguyemo imibiri 10,192, hiyongereyeho imibiri 31 yashyinguwe uyu munsi (10,223).
Urwibutso rw'Agahabwa ruruhukiyemo imibiri 28,059 n'umwe washyinguwe uyu munsi (28,060), naho mu rwibutso rwa Kibilizi hashyinguye imibiri 2,827 yiyongereyeho 7 yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi (2,834).
Ku rwibutso rw'Umurenge Kansi igikorwa cyitabiriwe na:
- Minister MINUBUMWE Dr Damascene Bizimana
- Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Innocent Uwimana
- VM ED Jean Paul
- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku Ntara n'Akarere (Army, Police, RIB)
- ES b'Imirenge ya Kansi na Mugombwa muri Gisagara na ES w'Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru.
- Abashyitsi n'abaturage benshi.
Ubutumwa bwatanzwe hose bwibanze ku kwihanganisha no gukomeza abarokotse jenoside yakorwe abatutsi mu 1994.
Biciye mu mateka maremare yo ku rwego rwo hejuru, Minisitiri Dr Damascene Bizimana yasobanuriye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kansi uburyo Jenoside yateguwe n'abari abayobozi bakuru bafatiye ku rwango rwabibwe n'abakoroni.
Yasabye abitabiriye kutazakurikiza uwo muco mubi, ahubwo bakagendera mu nzira nziza izira ivangura twahisemo nk'abanyarwanda. Yasabye abitabiriye, by'umwihariko urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside aho yava n'aho yashingira hose.
Mu bundi butumwa bwatanzwe n'abashyitsi bakuru bwagarutse ku gushimira abarokotse jenoside uruhare bagira mu kubaka u Rwanda n'ubumwe bw'abanyarwanda.
Aho ku rwibutso rwa Kansi, igikorwa cyo kwibuka cyashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 31 y'abishwe muri jenoside no gushyira indabo ku nzibutso.
KWIBUKA TWIYUBAKA