Kutagira umusarane wujuje ibisabwa si iby'i Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gisagara hijihijwe Umunsi mpuzamahanga w'Umusarane World Toilet Day ku nsanganyamatsiko igira iti: "Buri muryango ukeneye ubwiherero", ibirori bibera mu Murengebwa Muganza.

Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe ari kumwe na Country Director wa Water for People ari na yo yafashije mu gutegura uyu munsi mukuru.
Ni igikorwa kiri mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage Umuco w'isuku n'isukura no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Igikorwa cyabimburiwe no gusura ubwiherero bwubakiwe abanyeshuri bo mu kigo cy'amashuri cya GS Cyumba kiri mu Kagari ka Cyumba ari naho hakomereje ibirori.

Mu kiganiro yahaye abaturage, DG w'ibitaro bya Kibilizi yabibukije indwara zituruka ku mwanda n'umusarane utujuje ibisabwa, n'ibyiza by'umusarane wawe kandi utunganye.

Country Director wa Water for People yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo by'amazi bubakirwa no kunoza isuku y'ubwiherero bafashijwe gusana mu Mirenge inyuranye.

VM AFO yasabye abaturage kunoza isuku muri rusange n'ubwiherero by'umwihariko, agira ati: "Kutagira umusarane wujuje ibisabwa si iby'i Rwanda".

Hatanzwe amabati 140 (2 ku musarane 1), inzugi 70 n'ibikoresho by'isuku yo mu musarane byahawe abaturage bari bafite ubwiherero budatunganye ngo bibafashe kubutunganya no kugira isuku.