Kuri uyu wa 12 Kamena 2025 Akarere ka Gisagara karanzwe n'ibikorwa byinshi
Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 12 Kamena 2025:
1. Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ari kumwe n'itsinda riturutse muri RAB-SPIU riyobowe na Technical Operation Project Manager (TOPM) Bwana MUZUKA Eugene na HITIMANA Jean umuyobozi wa SAIPII bagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abafatanyabikorwa b'umushinga SAIPII.
Abitabiriye :
- Abakozi b'ishami ry'ubuhinzi, ishoramari n'iterambere ry'umurimo n'ishami ry'ubuzima
- Abayobozi n'abakozi b'Imirenge ya Kansi, Mugombwa, Nyanza, Muganza.
- Abafatanyabikorwa ba SAIPII
Ingingo zaganiriweho
- Ibimaze kugerwaho na SAIPII
- Amahirwe ari mu mushinga SAIPII
- Ibyanozwa mu mushinga SAIPII.
Inama yashojwe no gusura ibikorwa byo kuhira ku buso buto (SSIT) biri Kibirizi/DUWANI.
2. Ku bitaro bya kibilizi hatangijwe igikorwa cyo gutanga inyunganirangingo ku bana 82 bapimwe ku bafatanye bw'Akarere n'abafayanyabikorwa: Chance for Childhood, UNICEF na NCPD.
Iki gikorwa cyitabiriwe na VM AFSO wari umushyitsi mukuru, hari kandi:
- Umuyobozi waje uhagarariye UNICEF Madame Natalie Aziza
- Umuyobozi mukuru wa Chance for Childhood Bwana Turatsinze Felicien
- Umuyobozi waje uhagarariye NCPD ku rwego rw'igihugu Madame Uwamariya Florentine
- Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya kibilizi
- Uhagarariye NCPD ku rwego rw'Akarere
- Umuyobozi w'ishami ry'iterambere ry'imibereho myiza mukarere
- uhagarariye ishami ry'ubuzima mu karere
- Umunyamabanga wa JADF
- Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibilizi
Igikorwa cyashojwe hatangwa inyunganirangingo 82 harimo :
- Amagare 46
- Imbago 7
- Intozakujyenda 28
- Inkoni yera 1
Igikorwa cyagenze neza kizakomeza ejo kibere kubitaro bya Gakoma na kibilizi.

3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi mu Karere n'Umuyobozi wa Reserve force mu karere yayoboye inama ngishwanama ku misoro (TAC).
Abitabiriye :
- Umubobozi wa RRA mu Karere
- Umubobozi wa Ngali Ltd mu Karere - Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Ababaruramari b'Imirenge
- Abahuzabikorwa ba DASSO ku Mirenge
- Abakozi bashinzwe imisoro n'amahoro mu Karere
Ingingo zaganiriweho
- Imyanzuro y’inama iheruka n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yayifatiwemo
- Imyinjirize y’imisoro n’amahoro mu Karere ka Gisagara 2024/2025
- Ingamba zo kuzamura imisoro n’amahoro mu Karere mu mwaka wa 2025/2026.
4. Uyu munsi hashojwe amahugurwa y'iminsi itatu agenewe guhugura abantu 60 bari ku rutonde rwa graduation program baturuka mu Mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibilizi.
Amahugurwa yibanze kuri:
- Imikorere y'itsinda ryo kwizigama no kugurizanya , amategeko ngengamikorere y'itsinda.
- Gutegura no gukora imishinga iciriritse igamije kwiteza imbere.
- Iteganyabikorwa n'igenamigambi ry'umuryango.
- Gukorana n'ibigo by'imari
5. Umuyobozi w'Akarere yakoranye inama na DASSO Coordinators b'Imirenge, baganira ku ngingo zikurikira:
- Umutekano
- Discipline
- Imikorere ya DASSO
- Ibipimo binyuranye birimo: Inka ku muryango, HSIs, tubagororere mu muryango.
Nyuma yo kuganira Kuri izi ngingo,abari mu nama bijeje umuyobozi w'Akarere ko agiye kubona impinduka biyemeza Kandi gukomeza Gukurikirana ibibazo by'abaturage no gukomeza guharanira iterambere ry'abaturage ba Gisagara.
6. Kimwe n'ahandi mu gihugu, mu Karere ka Gisagara hatangiye ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu cy'umwaka w'amashuri 2024-2025. Ku rwego rw'Akarere byatangirijwe muri GS St Léo mu murenge wa Musha bitangizwa na VM AFSO.
7. VM ED yitabiriye inama yateguwe na ActionAid yo kurebera hamwe imbogamizi urubyiruko ruhura nazo mu bijyanye no kugira uruhare mu ngengo y’imari no gushakira hamwe ingamba zihamye zatuma urubyiruko narwo rwumva ko rukwiye kugira uruhare mu ikorwa byo gutegura ingengo y'imari.
8. VM AFSO yakoranye inama nyunguranabitekerezo n'ibyiciro by'abakozi n'bayobozi bitandukanye bihagarariye abaturage baganira ku mutekano n'iterambere ry'abaturage.
9. Umunyamabanga Shingwabikorwa w'Akarere yakiriye Team ya NISR iyobowe na Bumanzi Delphin ari kumwe na Iradukunda Josue baje kureba uko ubushakashatsi ku miberereho n'ubuzima by'abaturage burimo gukorwa mu Karere ka Gisagara.
10. Mu Murenge wa Kansi, ku Itorero rya ADEPR Kansi, mu rwego rwa Paruwasi ya Nyaruhengeri (Nyanza, Kigembe, Kansi, Mugombwa na Mukindo) habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko abakristo bishwe bazira jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umushumba w'ururembo rwa Huye (Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere, Abashumba b'amaparuwasi anyuranye yo mu Rurembo, abakristo banyuranye n'abaturage baturanye n'iryo Torero.
Igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kansi.
11. Nk'uko bisanzwe buri mugoroba wa buri wa kane muri Gisagara abakozi n'abaturage barahura bagakora siporo ya nimugoba mu rwego rwo gukomeza gukundisha abato n'abakuru siporo, banarwanya indwara za hato na hato.
Murakoze