Ku rwibutso rwa Kabuye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 34 y'inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse

Kuri uyu wa 23 Mata 2026, ku rwibutso rwa Kabuye mu Murenge wa Ndora habereye igkorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw'Umurenge wa Ndora no gushyingura mu cyubahiro imibiri 34 y'inzirakarengane zazize jenoside yabonetse.

Igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri wa Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo Christine Nkulikiyinka, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, inzego z'umutekano, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abaturage benshi ba Gisagara n'ahandi mu gihugu.

Perezida wa IBUKA mu Karere, mu ijambo rye, yasabye ko harebwa uburyo inkunga y'ingoboka igenerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakongerwa kuko ibiciro ku isoko byarazamutse cyane, bigatuma inkunga bahabwa itabafasha uko bikwiye.

Umushyitsi mukuru yasabye abantu baba bazi aho abatutsi bishwe bajugunywe gutanga amakuru. Yagize ati: "Birababaje ko kugeza ubu tugishyingura. Birababaje kurushaho kuba imibiri yabishwe iboneka atari amakuru yatanzwe ahubwo ari uko hari ibikorwaremezo biba birimo kubakwa".

Yasabye abantu bose gukomeza kuba maso kuko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside bakiriho kandi bakomeje gukora. Yasabye ababyeyi gusobanurira urubyiruko amateka y'u Rwanda, bakamenya by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagamijwe gukumira amahano nk'ayo ngo ntazongere mu gihugu cyacu.

Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Ndora cyashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 34 y'inzirakarengane zazize jenoside no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 47,260.

Twibuke Twiyubaka.