Ku munsi umwe hatanzwe amafaranga asaga miriyoni 68 yo gufasha abaturage kwikura mu bukene

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane 23 Nzeri 2021, mu Karere ka Gisagara mu Mirenge yose, ku bigo bya SACCO byose habaye igikorwa cyo guha abaturage n’amatsinda bakoze imishinga ikemerwa amafaranga y'inguzanyo yo kwiteza imbere muri gahunda ya VUP Financial Services, buri wese ahabwa 100,000Frw, amatsinda agahabwa kugera kuri 4,000,000Frw bitewe n’umushinga.

▪ Iki gikorwa cyakurikiranywe n'abayobozi ku rwego rw'Akarere, babanza kuganiriza abagenerwabikorwa kuzayakoresha neza, bakayabyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere kandi bayishyure nk'uko amasezerano abiteganya, bityo ahabwe abandi nabo. Basobanuriwe ko nta mafaranga aba make kuko ashaka arashobora.

▪ Umuyobozi w'Akarere yakurikiranye igikorwa mu Murenge wa Kansi, VM ED ajya mu Mirenge ya Mugombwa na Mukindo, VM AFSO ajya mu Murenge wa Save, Ag DM ajya i Musha. Munyindi Mirenge igikorwa cyakurikiranywe n'abayobozi b'amashami ku Karere.

▪ Izi nguzanyo zatangiwe rimwe hose kandi abaturage bayabonera rimwe kugira ngo bose bashobore gutangirira rimwe imishinga yabo bityo  kuyikurikirana no kuyigenzura bizorohe.

▪ Abaturage bahawe inguzanyo ku giti cyabo (individuals): 583 bahabwa 58,300,000Rwf naho amatsinda ni 8 yahawe 10,500,000Rwf.

Inguzanyo zahawe abaturage kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 ni 68,800,000Rwf.

UMUTURAGE KU ISONGA.