Ku kibuga cy'Akarere hatangiye imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa "JADF Open Day" ry'iminsi 3
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, Ku kibuga cy'Akarere hatangiye imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa "JADF Open Day" ry'iminsi 3: 20-22/08/2024, itangizwa na VP w'Inama Njyanama y'Akarere Laurette Mushimiyimana ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ishinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza, Perezida w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa Muhashyi Aphrodis n'abafatanyabikorwa bo mu Karere.
Iyi Open Day yitabiriwe n'abafatanyabikorwa 57. Byumwihariko yitabiriwe n'abikorera baturuka mu tundi Turere n'umujyi wa Kigali baje kugaragaza no kugurisha ibyo bakora cg bacuruza. ikaba irimo ibintu byinshi kandi binyuranye, ibyinshi bimurikwa bikanagurishwa.
Biteganyijwe ko izasozwa kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2024, saa cyenda.