Kansi: Habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi ko kwizihiza imbabazi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, mu Murenge wa Kansi habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi ko kwizihiza imbabazi muri gahunda y'isanamitima mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge, ku nsanganyamatsiko igira iti: Ndi umunyarwanda, umurage w'ubudaheranwa.

▪ Ni igikorwa cyateguwe n'Itorero rya ADEPR ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Imirenge ya Kansi na Kigembe,  aho abakoze jenoside yakorewe abatutsi basaba imbabazi ku mugaragaro abarokotse jenoside mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge. Amatsinda 2 y'abantu 90 barimo abakoze jenoside bireze bakemera icyaha bagafungurwa 68 n'abarokotse jenoside 22.

▪ Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Hagenimana ari we wari umushyitsi mukuru, ari kumwe n'Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR ku rwego rw'igihugu Rev Past Ndayizeye Isaie n'umushumba wungirije Rev Past Rutagarama Eugène.

Cyitabiriwe kandi n'abashumba b'Indembo za Huye na Kigali, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Kansi na Kigembe, Padiri mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Kansi, abashumba b'Amatorero yo muri ADEPR Paruwasi Nyaruhengeri n’umushumba wabo, amatsinda 2 ahuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n'abakoze jenoside, abana babo n'abaturage bo mu Murenge wa Kansi bitabiriye ibirori.

▪ Ni urugendo n'inyigisho zafashe igihe kinini cyo guhuza abakoze jenoside n'abo biciye, kugeza aho babohokeye, abakoze jenoside bagasaba imbabazi Imana, abo biciye ababo n'umuryango nyarwanda.

Abakoze jenoside bapfukamye imbere y'abo biciye ababo, imbere y'abakozi y'abashumba n'Ubuyobozi bwite bwa Leta, basabye imbabazi ku mugaragaro. Nyuma yo kusihabwa, habaye igikorwa cyo kwishimira imbabazi, abakoze jenoside boroza abacitse ku icumu kandi n'abacitse ku icumu boroza abakoze jenoside nk'igihango gishya cyo kutazongera guhemukirana ukundi. Hatanzwe ihene 6.

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe n’Umushumba mukuru wungirije, yagarutse ku mwana w’ikirara, nyuma yo guhabwa umunani akava mu rugo akazerera, n’ubwo yari yangije umutungu we, aho agarukiye yikubise imbere ya se asaba imbabazi, uubyeyi ntiyamuretse ahubwo yishimiye ko uwari wapfuye azutse akongera kuba umuntu. Iri jambo ryatumye n’abari bitabiriye ibirori buzura imbabazi kandi n’uwaba utarasaba imbabazi yahavuye yumvise imbaraga z’imbabazi, kuzisaba no kuzitanga.

▪ Mu ijambo Umushumba mukuru wa ADEPR yagaragaje ko itorero rifite inshingano yo guhuza abantu ubwabo ndetse no kubahuza n'Imana, ashimira ibikorwa by'indashyikirwa bihuza abakoze jenoside yakorewe abatutsi n'abarokotse, ku isonga guhana imbabazi.

▪ Mu ijambo rye, Vice Mayor ED yagarutse ku byago Gisagara yagize n'igihugu muri rusange by'abanyepolitiki babi bashishikarije abaturage urwango rusohozwa na jenoside yakorewe abatutsi, anagaragaza amahitamo abanyarwanda bashyize imbere barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, harimo no kuba umwe.

▪ Yashimye abateye intambwe yo gusaba imbabazi n'abarokotse jenoside biyemeje kurenga ibyababayeho bagatanga imbabazi, ashimira ubuyobozi bwa ADEPR kuri gahunda nziza yo kugarura imibanire myiza mu baturage, ashimira ibikorwa byiza bibahuza akomeza kubizeza ubufatanye.

▪ Abana b'iyi miryango bahawe ibikoresho by'ishuri birimo: amakaye n' amakaramu, ku bufatanye na Association Mwanukundwa