Itangira ry’ amashuri mu karere ka gisagara ryitabiriwe bishimishije

Kuri uyu wa mbere taliki 9 Mutarama 2023, abanyeshuri biga mu kiciro cy’ incuke , abanza n’ayisumbuye batangiye igihembwe cya kabiri.

Iri tangira ry’igihembwe cya kabiri ryatangiranye impinduka za masaha nkuko byemejwe n’ inama yaba ministri , aho amashuri azajya atangira saa tatu bagasoza saa kumi nimwe.

Twagerageje kujyenda dusura ibigo bitandukanye byo mu karere ka gisagara kugirango turebe ishusho rusange y’ umunsi wa mbere.

Umuyobozi w’uburezi mu karere yakoze uruzinduko mu bigo bitandukanye harebwa ko amasaha yubahirijwe ndetse nubwitabire bwa banyeshuri uko buhagaze.

Yahereye mu ishuri rya Groupe scolaire Gisagara A , yasanze ubwitabire bwa banyeshuri buri hejuru kandi bampaye Impuzahano ibaranga gusa haracyari imbogamizi zo gusubukura amasomo ku gihe cyane cyane nyuma ya saa sita gusa umuboyozi w’ikigo yatwijeje ko bizakosorwa. Yakomeje avuga ko udukosa twabaye twatewe n’ umunsi wa mbere indi minsi ibintu bizajya bikorwa neza ku gihe.

Urugendo rwakomereje mu kigo cya Groupe scolaire Mutagatifu philipe neli, aho umuyobozi wacyo yatwakiriye na yombi yatugaragarije ko abanyeshuri bitabiriye umunsi wa mbere bagera ku kigero cya 86%. Yakomeje agaragaza ko bizeye ko uyu munsi urungira byibura 95% ya banyeshuri baza kuba basesekaye ku kigo kugirango bakomezanye amasomo n’ anbandi.

Urugendo shuli rwasoreje mu kigo cy’imyuga  n’ubumenyi ngiro Eugenie Smet  Gisagara aha twasanze abanyeshuri bo mu ishami ry’ubwubatsi bitabiriye ku bwinshi, twahageze dusanga bari mu ishuri  gukurikirana amasomo.