ITANGAZO -CAR FREE DAY SPORT - 29/5/2022
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bufatanije n’Imirenge igize Akarere ka Gisagara buramenyesha abantu bose batuye mu Karere ka Gisagara ndetse n’abahakorera ko ku cyumweru tariki ya 29/5/2022 ari umunsi wa Siporo kuri bose. Muzaze muri benshi dukore Siporo kuko ari uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwacu. Siporo izatangira saa kumi n’ebyiri n’igice kugera saa mbiri n’igice (6h30 - 8h30’). Nyuma ya Siporo hazabaho gupima indwara zitandura, BMI na PFT. Turongera kubibutsa ko iyi Siporo izajya iba ku cyumweru cya kabiri cy’Ukwezi ndetse n’icyumweru cyanyuma cy’ukwezi.
RUTABURINGOGA Jerome
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara