INKA Z’INYAMBO MU KARERE KA GISAGARA

Inka z’inyambo zizwi cyane ku bwiza bwazo ariko zitakiboneka zarabonetse mu Karere ka Gisagara.
Inka z’INYAMBO ni inka zizwi cyane mu mateka n’umuco by’u Rwanda. Zabonekaga cyane Ibwami no mu mashyo y’ibwami cyangwa ibikomangoma. Uko imyaka yagiye itambuka, byagezeho izi nka zirabura, zisigara ahantu hake cyane ku bw’impamvu z’umuco nyarwanda.
Hari abantu benshi bifuza kubona ubwo bwoko bw’inka bitewe n’ubwiza bwazo bakabura aho bazibona, bakanezezwa no kumva ibisingizo byazo n’amafoto. Ariko ubu igisubizo cyarabonetse mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kansi, Akagari k’Umunini. Bishop Birindabagabo yiyemeje kuhatangiriza umushinga umushinga w’ubworozi bw’inka z’inyambo mu rwego rw’ubukerarugendo.
Abifuza kuzisura bamubwira cyangwa bakavugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi akabafasha.