Incamake ya bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025
Nk'uko bisanzwe, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara burabagezaho incamake ya bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025.
1. Mu ruganda rutinganya nyiramugengeri mo amashanyarazi HQ Power Plant rwubatse mu Murenge wa Mamba habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga n'Ubuyobozi bw'uruganda rwa Hakan Peat Power Plant, ubuyobozi bw'Umurenge, Inzego z'umutekano zikorera mu Murenge (Army,Police,RIB, DASSO, abakozi b'uruganda n'abandi bashyitsi banyuranye.
2. VM ED Jean Paul Habineza yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bafashamyumvire b'urubyiruko bahuguwe mu Umushinga Youth for Youth (Y4Y) wa Catholic Relief Rwanda (CRS) ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na CARTAS Butare, CEPJ, MOYA na MINICT guhera 2022 ukazarangira 2026.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na:
- Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diocese ya Butare
- Youth Program Manager wa CRS
- Padiri umuyobozi wa CARTAS Butare
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Gisagara na Huye
Ibyo umushinga wagezeho:
- Urubyiruko 4,318 bo mu Karere ka Gisagara barahuguwe hakurikije ibyo bifuza
- Urubyiruko 243 bahujwe na rwiyemezamirimo (Abajyanama)
- Urubyiruko rwigishijwe uko bacunga bakanamenya kubara urwunguko bakoresheje ikoranabuhanga (Kayko App)
- kubahuza n'amahirwe harimo no kwitabira amarushanwa ya Youth Connect aho urubyiruko 7 bayatsinze bagahembwa 12,000,000
3. VM AFSO Denise Dusabe yayoboye inama y'uburezi yahuje:
- Abayobozi bose b'ibigo by'amashuri
- Abashinzwe uburezi mu Mirenge
- Abakozi bo mu ishami ry'uburezi ku Karere.
Inama yitabiriwe kandi n'umuhuzabikorwa w'uburezi mu Ntara y'Amajyepfo Christopher Nsengiyaremye.
Abayobozi b'amashuri babanje guhugurwa ku buryo bw'ikoranabuhanga bwo gukurikirana uko abanyeshuri bitabira ishuri Berulo App., biyemeza gutangira kuyikoresha
Abayobozi b'amashuri kandi baganiriye ku zindi ngingo zirimo:
- Gukurikirana neza data z'uburezi no kurushaho kuzinoza
- Ibyagiye bigaragazwa n'ubugenzuzi mu mashuri bwakozwe n'abashinzwe uburezi mu Mirenge
- Aho integanyanyigisho zigeze zishyirwa mu bikorwa
- Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ndetse n'ibindi bitandukanye biteza uburezi imbere.
4. VM ED Jean Paul Habineza yashoje amahugurwa kuri CRVS yateguwe na MINALOC ku bufatanye na NISR na NIDA, akaba yatanzwe ku munsi wa 2, aho yitabiriwe na:
- Abayobozi b'ibigo nderabuzima
- Data Magers
- Dir of Nurses ku bitaro bya Kibilizi na Gakoma.
Ibyaganiriweho:
- Hagaragajwe ishusho y'abavutse n'abapfiriye kwa muganga
- Ikiganiro ku mitangire ye serivisi
- Ikiganiro ku itegeko rishya rirebana n'umuryango
Twakwibutsa ko ejo aya mahugurwa yahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'ab'Utugari.
5. IEE (Inspire,Educate and Empower Rwanda) yahaye ibikoresho bitandukanye ibigo by'amashuri 23 bikorerwamo gahunda nzamurabushobozi mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza.
Iki gikorwa cyayobowe n'umuyobozi w'ishami ry'Uburezi mu Karere Harerimana Alexis ari kumwe n'uhagarariye Umuyobozi wa IEE Rwanda ku rwego rw'igihugu Umuhoza Joseline.
Amashuri yasabwe gukoresha neza ibikoresho yahawe mu kunoza imyigishirize, ikazatuma abana batsinda neza.
Murakoze