Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara y'Amajyepfo yasuye Akarere ka Gisagara

Mu rwego rw'ubukangurambaga mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara y'Amajyepfo yasuye Akarere ka Gisagara baganira n'abayobozi b'ibyiciro bitandukanye bihagarariye abaturage kugera ku Mudugudu mu Mirenge 7.

Abayobozi bahagarariye abaturage mu Mirenge ya Musha, Mamba, Gishubi na Gikonko bahuriye i Musha aho bagiranye inama na Guverineri w'Intara Kayitesi Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara Maj. Gen. Gatama Vincent, umuyobozi wa RIB mu Ntara, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga n'abayobozi b'inzego mu Karere.

Abahagaraiye abaturage mu Mirenge ya Nyanza, Kigembe na Kansi bahuriye i Kigembe aho bagiranye inama n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Vedaste Nshimiyimana, Umuyobozi wa Police mu Ntara, Umuyobozi wa RF mu Ntata, NISS mu Ntara, VM ED Jean Paul Habineza n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere.

Guverineri Kayitesi Alice, mu nama y'abayobozi bahagarariye abaturage yahuje imirenge Mamba, Musha,Gikonko na Gishubi yibukije abayobozi b'Imidugudu kwita ku mihanda n'amateme by'aho batuye kugira ngo Imidugudu ikomeze kuba nyabagendwa. Yabasabye kandi kwihuta mu iterambere ryabo bakanafasha abaturage bashinzwe mu rugendo rw'iterambere, cyane ko Leta yashyizeho amahirwe menshi yo guteza imbere abaturage.

Murakoze