Inama y'Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere yateranye
Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ukwakira, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gisagara habereye Inama y'Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere. Yahuje ubuyobozi bw'Akarere, Inama Njyanama y'Akarere, abari abayobozi mu Karere mu bihe bitandukanye, abarinzi b'igihango, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, abahagarariye amadini n'amatorero na bamwe mu bakozi b'Akarere.
Mu gutangiza inama, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yatanze ikaze anagaragariza abitabiriye ishusho rusange y'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage mu Karere.
Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Laurette Muhayimana yatanze ikiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa, abitabiriye bafatiraho bungurana ibitekerezo ku miyoborere n'iterambere bigamije kwihutisha iterambere ry'umuturage n'imitangire, ubumwe n'ubudaheranwa mu buryo burambye.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu buryo bwagutse, benshi bagarutse ku gukora ibishoboka byose urubyiruko rukitabwaho, rugahabwa uburere bwiza, rugafashwa kwihangira umurimo no kubyaza amahirwe rwashyiriweho rukiteza imbere. Ibyo bizabarinda imico n'imitekerereze mibi n'ibishuko byinshi by'uburyo bunyuranye.
Chairperson w'Inama Njyanama y'Akarere Innoccent Uwimana yibukije ishingiro ry'iri huriro, asobanura ko rikwiye kuba umusemburo w'ubumwe n'ubudaheranwa kuko abarigize babitse amakuru menshi na experiences z'ibyo igihugu cyaciyemo n'inzira zo kubitsinda burundu.
Hon Speciose Mukandutiye, wari umushyitsi mukuru, yasabye ko imbaraga zashyirwa mu kwigisha urubyiruko ku nzego zose, rukamenya inzira abanyarwanda bahisemo bwo kuba umwe n'inyungu zabyo, hagashyirwaho uburyo bunyuranye bubarinda guha agaciro amakuru mabi aca ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi nama yanejeje abayitabiriye aho yahuje abahoze ari abayobozi mu Karere ka Gisagara mu bihe bitandukanye no ku nzego zitandukanye n'abayobozi bariho iki gihe. Yatumye ababaye abayobozi bongera kwibona cyane mu Karere n'uruhare rwabo mu bikorwa by'Akarere, kabone n'aho baba bari kure. Bagize bati: Twibutse ko tukiri abayobozi, ko icyahindutse ari uburyo bwo kuyobora gusa!
Ibyishimo, umunezero no kwaguka mu bitekerezo ni byo byaranze iyi nama.
Murakoze












