Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yashoje imirimo yayo
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026 hashojwe Inama y'Igihugu y'Umushyikirano 2026 y'iminsi 2 (05-06/02/2026). Ubwo yaberaga i Kigali, no ku Gisagara naho yari irimo kuhabera nka remote site y'Intara y'Amajyepfo.
Inama yitabiriwe n'abaturage 560 bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose igize Akarere, ikaba yashimishije abantu bose, banejejwe no kuganira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Hatanzwemo ibyifuzo 2:
- Urubyiruko rwiga imyuga mu gihe gito rwafashwa kubona impamyabushobozi yemewe na MINEDUC yabafasha kwinjira mu isoko ry'umurimo. Minisitiri w'uburezi yashubije ko uburyo buhari kandi bukora, ko bakwegera abashinzwe uburezi bakabafasha.
- Mu rwego rwo kwagura isoko ry'umusaruro w'ubuhinzi, abaturage ba Gisagara bagejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyifuzo cyo kubona umuhanda wa kaburimbo wabahuza na Kigali biciye Gasoro (Nyanza) na Bugesera. Minisitiri w'ibikorwaremezo yasubije ko uteganyijwe kandi uzakorwa.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashoje umushyikirano ashimira abantu bose mu byiciro byose no mu Ntara zose kuba baritabiriye inama n'ibitekerezo byiza kandi byubaka batanze.
Twakwibutsa ko mu myaka 20 ishize Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iterana, ni inshuro ya 3 Akarere ka Gisagara kayakiriye. Iyi nama ikaba yaritabiriwe ku kigero cya 100%.