Imwe mu nka 20 Ambasade ya Israel yagabiye abaturage ba Gisagara yahise ibyara ihabwa umubyeyi wonsa uruhinja rw’amezi 2

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kamena 2021 Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam yagabiye inka imiryango 20 yo mu Karere ka Gisagara, imwe muri zo ihita ibyara inatomborwa n’umubyeyi ufite uruhinja rw’amezi 2, bihita biba amata abyaye amavuta.

Aba baturage bagabiwe na Ambasade ya Israël mu Rwanda ni imiryango 20 ituye mu Murenge wa Musha (10) n’uwa Ndora (10).

Eugénie Muhoza ufite uruhinja rwe rw’amezi abiri Muhorakeye Kevine, ni we wahise atombora inka yaraye ibyaye, avuga ko ari ibyishimo bije mu bindi, ati “Ni umugisha Imana impaye uturutse muri Isiraheli nk’uko Ambasaderi yabivuze."

Uyu mubyeyi uvuga ko nta nka yagiraga, n’ibyishimo byinshi yavuze ko yajyaga yibaza uko yabona amata y’umwana yarabuze igisubizo, ngo none Imana ishimwe ko cyabonetse kandi mu buryo nawe ubwe atari azi. Yavuze kandi ko uretse kuba iyi nka ahawe izamufasha kurera umwana we, ngo izanamufasha gutera imbere kuko hari abaturanyi asanzwe abona bari gutera imbere babikesha inka borojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Azabona ifumbire, ahinge yeze kandi nizigwira ashobora no kuzagurisha akikenura mu bindi.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari ubwa kabiri batanze inka mu Rwanda, ko iza mbere bazitanze muri Nyamasheke, none uyu munsi ni muri Gisagara.

Yabwiye abashyikirijwe inka ati "Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu, ni iz’umugisha. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihute tuzagera ku ntego y’ubukire."

Yavuze ko Igihugu cye kizakomeza kuba hafi y’abaturage bo muri Gisagara, kuko babaye inshuti.

Yagize ati “Twiteguye guzasangiza aka Karere ibyo tubarusha haba mu bijyanye n’ubuhinzi, gucunga neza amazi bigeza ku musaruro mwiza, kwita ku musaruro, n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere Jerome Rutaburingoga yashimiye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam kuba umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage  kuko ziriya nka yahaye abatishoboye zizabafasha kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi (graduation).

Yagize ati: Kuba 90% by’abatuye Gisagara batunzwe n’ubuhinzi, ziriya nka bahawe zizabafasha kubona ifumbire yo kuzamura umusaruro wabo. Iyo ufite inka uri umuhinzi biroroshye kugura igare, wagura moto, kandi n’imodoka wayigeraho.

Akarere ka Gisagara kiyemeje kuba urugero rw’ibishoboka ku buryo kihaye intego y’inka kuri buri rugo kandi igomba kuba yagezweho 100% umwaka utaha wa 2021-2022.