Imiryango 900 yo mu Mirenge ya Mugombawa na Gishubi yishimiye ko yavanywe mu bukene bukabije

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021, mu Mirenge ya Mugombwa na Gishubi mu Karere ka Gisagara habaye igikorwa cy'Imiryango 900 yishimiye ko yafashijwe kuva mu bukene bukabije bigizwemo uruhare n'Akarere ku bufatanye na Concern Worldwide.
Uyu mushinga wari ufite abantu 2400 bo mu Mirenge ya Mugombwa (450), Gishubi (450) na Muganza (500) bafasha kuva mu bukene bukabije. Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze hatoranywa abantu bakennye cyane nyuma y’abandi, bagakorana urugendo rw’imyaka 2 bakabahugura ku kwiteza imbere, kw’ikubitiro Concern ibaha amafaranga yo kugura iby’ibanze bakeneye, ubundi bagakora umushinga, bakabaha amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa, ariko bakababa hafi ku buryo batayajyana mu bindi.
Nyuma y’imyaka 2 abo bantu baba bafite aho bageze heza, bagatangira urugendo rwo kubacutsa. Icyo gihe bakomeza kubaha amafaranga amezi 14 kandi bagikomeza kubaherekeza. Nyuma y’icyo gihe, umuryango uba ugeze heza rwose bakabona kuwucutsa.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021 hacukijwe imirayngo 900, abayigize bakaba bahamya ko bageze heza biteza imbere babikesha ubuyobozi bwiza n’abafatanyabikorwa.

Mukantwari Mariane atuye mu Murenge wa Mugombwa, Akagari ka Baziro mu Mudugudu wa Nyarukeri. Avuga ko nyuma yo guhabwa amafaranga yo kubona ibimutangana n’abana yubakiwe inzu, kuko ngo yari ahangayikishijwe no kubona aho aba. Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije na Concern bamwubakiye inzu, bakomeza kumufasha biciye mu mushinga yari yakoze wo korora amatungo magufi. Ngo yarawukoze none ihene n’ingurube yaguze zarabyaye, aragurisha ubu ngo nta gica inshuro, ngo nta kibazo cy’ibyo kurya by’ibanze agifite.

Mukandutiye Beata nawe atuye mu Murenge wa Mugombwa mu Kagari ka Kibayi mu Mudugudu wa Rinda. Nawe atanga ubuhamya bw’uko mbere yari atunzwe no guca inshuro mu baturanyi kandi nta cumbi agira ariko ubu afite aho aba, ndetse iby’ibanze byamufasha gukomeza urugendo rwo kwiteza imbere arabifite abikesha Concern.

Harelimana Daniel atuye muri uwo Murenge wa Mugombwa mu Kagari ka Mugombwa mu Mudugudu wa Bishya. Mu magambo make yagize ati: “Twarabibonye, birashoboka: ubukene si karande”.
Igikorwa cyo gucutsa iyo miryango cyabereye mu Mirenge ya Gishubi (imiryango 450) aho cyakurikiranwe n’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise no mu Murenge wa Mugombwa (imiryngo 450) kitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Rutaburingoga Jerome ari kumwe na Country Manager wa Concern ku rwego rw’Igihugu Damien Ntawiyanga.
Imiryango 500 isigaye iherereye mu Murenge wa Muganza, ikaba ikiri mu rugendo rwo gufashwa kwikura mu bukene bukabije.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abafashijwe kwikura mu bukene kudasubira inyuma ahubwo bagafatiraho mu zindi gahunda zateganyirijwe gufasha abaturage kwiteza imbere, bagakomeza urugendo rugana ku bukire n'imibereho myiza.

Mu gusoza igikorwa, CONCERN yahawe certificate y’ishimwe ku bikorwa byiza byo guteza imbere abaturage.