Ikibazo cy’amashanyarazi mu Kagari k’Umunini kigiye kuba amateka
Umuyobozi w’Akarere Jerome Rutaburingoga yijeje abaturage b’Akagari k’Umunini ko mu Murenge wa Kansi bataragerwaho n’amashanyarazi ko ikibazo kigiye kuba amateka.
Ku gicamunsi cya buri wa Kabiri w’icyumweru abayobozi ku rwego rw’Akarere bamanuka mu Tugari kuganira n’abaturage ku iterambere n’imibereho myiza yabo no kubakemurira ibibazo baba bafite, bigakorerwa mu Nteko z’Abaturage.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere yitabiriye inteko rusange y’abaturage mu Kagari k’Umunini mu Murenge wa Kansi. Mu bibazo bamugejejeho, hari ikibazo cy’imidugudu imwe n’imwe itaragerwamo n’amashanyarazi kandi umuriro mu Kagari kabo warahageze.
Umuyobozi w’Akarere yabijeje ko mu gihe kitarambiranye icyo kibazo kizaba cyabaye amateka, nabo bakagira umuriro uhoraho. Yabasabye ariko ko numara kubageraho, utazaba uwo kubonesha mu nzu gusa ahubwo bazawubyaza umusaruro mu bikorwa bibateza imbere.
Twakwibutsa ko ako kagari k’Umunini gafite imidugudu 6, ariko muri yo harimo imidugudu 2 ya Agatare na Kaburanjwiri itaregeramo amashanyarazi. Kaburanjwiri yo yari yarahawe imirasire y’izuba, ariko bagaragarije umuyobozi w’Akarere ko nta bikorwa bibateza imbere bikenera amashanyarazi bashobora gukora kandi bafite ubushobozi. Ibyo ni nk’imashini zitunganya umusaruro, salon zo kogosha, kudoda n’ibindi.
Nyuma y’iminsi 2 abahaye icyo gisubizo, amapoto y’amashanyarazi yagejejwe ku Karere, hakaba hasigaye kuyageza ahateganyijwe. Azakwirakwizwa n’ahandi hose mu Karere mu murongo wo kugeza amashanyarazi ku baturage 100%.



