Igishanga cya Nyiramageni cyatangiye gutunganywa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024 hatangijwe imirimo yo gutunganya igishanga cya nyiramageni giherereye mu Murenge wa Mamba, kigahuza Imirenge ya Gikonko na Mamba muri Gisagara na Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda binyuze muri SPIU/RAB mu mushinga wa SAPMP (Sustainable Agricultural Productivity and Market Linkage Project) na Leta ya Korea y'Epfo mu Mushinga wa KOICA (Korea International Cooperation Agency) hatangijwe Ibikorwa byo gutunganya igishanga cya Nyiramageni.

Igikorwa cyatangijwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice. Igishanga gikora ku Turere 2 twa Gisagara na Nyanza, gifite ubuso bwa ha 600, kikazarangira gitwaye 4,530,000 $. Gihingwa na Koperative 4 zifite abanyamuryango basaga 2600.

Abaturage bishimiye cyane iki gikorwa kuko kizatuma ubuso bahingaho umuceri bwiyongera, kandi bakazashobora guhinga ibihembwe byose by'ihinga, kuko ubusanzwe ntibashoboraga kuhahinga kubera amazi menshi y'uruzi rw'Akanyaru

By'umwihariko hazubakwa umuhanda uzahuza Akarere Gisagara n'aka Nyanza.