Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abacuruzi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye i Kabuye

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, Ku Rwibutso rwa Kabuye mu Kagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abari abacuruzi n'imiryango yabo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere cyateguwe ku bufatanye na PSF Gisagara.

Igikorwa cyitabiriwe na:
- VM-ED Jean Paul Habineza ari nawe wari umushyitsi mukuru
- Uhagarariye IBUKA ku rwego rw'Akarere
- Inzego z'umutekano (Army & Police)
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora n'uw'Akagari ka Gisagara
- PSF mu karere no mu Mirenge
- Abacuruzi muri rusange
- Itangazamakuru (RBA, Radio Salus, KT Radio)

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku gukomeza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, no gusaba abitabiriye bose kwirinda no kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside.

Uhagarariye IBUKA ku rwego rw'Akarere Mbonirema Jerome yasabye abitabiriye gukomeza gutanga amakuru y'aho Abatutsi bishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko kugeza n'ubu hirya no hino hakiboneka imibiri y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amaze kugaya abacuruzi bishe bakanasahura bagenzi babo n'abandi bicanyi muri rusange, VM ED Habineza Jean Paul wari umushyitsi mukuru yibukije ko Kwibuka atari uguheranwa n'agahinda ahubwo tugomba kwibuka twiyubaka kandi ibyabaye ntibizongera kubaho ukundi, kuko u Rwanda rwakoze amahitamo meza yo kuba umwe.

Iki gikorwa cyashojwe no gushyira indabo ku rwibutso, kunamira abazize jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso no kuremera imiryango yarokotse itishoboye, babaha inka 4. Ni igikorwa cyakozwe na PSF Gisagara.