Igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage cyatangijwe ku mugaragaro
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025, mu Mirenge yose igize Akarere ka Gisagara ku ma sites yose hatangiye igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga. Ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe ku mugaragaro ku biro by'Umurenge wa Ndora.
Iki gikorwa cyatangijwe n'umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe na Team ya NIDA igizwe na Project Manager NIYOKWIZERWA Jean Claude na NIYOKWIZERA Anitha umwe mu bazakurikirana igikorwa mu Karere kugeza 23/11/2025.
Twakwibutsa ko muri buri Murenge hari Team y'abakozi 26 bakorera kuri sites 2 kandi bazajya bakora no muri weekend kugira ngo hatagira uwabura uko yifotoza kubera impamvu z'akazi. Muri rusane mu Karere kose harimo sites 28 (Imirenge 13) kuko Umurenge wa Mamba urimo sites 4.







